Menu

Ce site web est pour les clients locaux, Choisissez votre pays en bas de la page, si votre pays ne s'y trouve pas choisissez international.

Amategeko y’ibanga;

Ibanga

Imbaraga zo gukingira abakiriya bacu n’umuhezo w’urubuga rw’abashyitsi n’uburenganzira, Afriregister SA yashyizeho amategeko y’ibanga asubanura amakuru dufite y’abakiriya ni cyo dukoresha amakuru dufite.

Aya mategeko y’ibanga avuga uburyo Afriregister SA ikusanya, ikoresha, igumana kandi itangaza amakuru yakusanyije ku bakoresha uru rubuga (buri wese, “ukoresha”).

Ibanga ry’abakiriya ni ryingirakamaro cyane kuri Afriregister SA. twiyemeje kubungabunga amakuru umukiriya yabikije.


Amakuru dukusanya

Afriregister SA ikusanya ubwayo amakuru aranga abakiriya binyuze ku ma fishi yo kuri internet yo gutumiza ibicuruzwa na za serivisi. Twabasha na none gukusanya amakuru y’uburyo abakiriya bakoresha urubuga rwacu, urugero, mu gukurikira umubare imigaragarire yihariye iri kuri paji y’urubuga cyangwa domains yaho umukiriya akomoka. Dukoresha ubutumwa bugufi (cookies) mu gukurikirana uburyo umukiriya akoresha urubuga rwacu.


Ni gute dukoresha amakuru

Afriregister SA ibasha gukoresha amakuru agaragara yakusanyijwe binyuze ku rubuga rwacu mu kuvugana n’umukiriya ku bijyanye n’ibicuruzwa na za serivisi zitangwa Binyuze kuriAfriregister SA N’amashami yayo yizewe,n’abayiganye bigenga bahujwe n’amasezerano n’abafatanyabikorwa, ku girango hatezwe imbere imikoranire na Afriregister SA n’amashami yayo, abayiganye bigenga bahujwe n’amasezerano n’abafatanyabikorwa. Nta na rimwe amakuru y’abakiriya ba Afriregister SA azigera agurishwa n’urwego urwari rwo rwose ku mpamvu z’ubucuruzi cyangwa lisiti ya za imeli. Amakuru bwite ntazigera agurishwa cyangwa se ngo yohererezwe ku bafatanyabikorwa bacu hatabaye kwemererwa namwe, usibye amakuru twakusanyije tugaragaza ku bandi mu gihe,umutima nama wacu muzima, tubwirijwe gukora dutyo dukurikije amategeko akurikizwa.