Ibirimo

Uru rubuga nurwo aba kiriya bimbere, hitamo igihugu musi ya paji, niba igihugu cyanyu kitarimo muhitemo mpuzamakungu.

Ibyerekeye AFRIRESTER

Ibyerekeye AFRIRESTER S.A

AFRIREGISTER S.A ni ikigo cy’imigabane ifunze cyatangiye muri 2007 mu Burundi (iburasirazuba) gifite intego yo guteza imbere ubucuruzi n’imihahirane muri Afurika n’indi migabane ukoresheje IT applications.

Mu ukwakira 2007, AFRIREGISTER S.A, yasinyanye na ICANN (Umuryango mpuzamhanga na mpuzamigabane ufite munshingano imiyoborere ya internet) mu masezerano yo gukora nk’ikigo cyemewe n’amategeko cya ICANN.)

AFRIREGISTER cyabaye ikigo cya gatatu cyemewe mu buryo bwemewe n’amategeko na ICANN. Gitanga serivesi zo kwandika domain name ku mabwiriza y’imihigo yo kubyerekeye internet yo mu rwego rwo hejuru domains extensions generic TLDS(.com,.net,.org,.info,.biz,.tv,n’ibindi) n’umubare w’ibanga w’ibihugu uwishingiye ccTLDS, umwihariko w’abanyafurika ccTLDS(.bi, .ci, .co.ke, ug, .co.za, .sd, .rw, .cd, .co.mz, .td, .bj, .mw, .sl, n’ibindi).


ICYEREKEZO & INTEGO

Icyerekezo ni “afurika yize, iteye imbere kandi ifite ubuzima buzira umuze kugeza mu mwaka wa 2030”.

Uyu munsi, Afurika ikoresha byimazeyo ikorona buhanga rishingiye ku makuru n’itumanaho kubicuruzwa na za serivisi. Inshingano dufite ni gutera inkunga byimazeyo imbaraga z’Afurika, mu gukwirakwiza ikorana buhanga rishingiye ku makuru n’itumanaho no gutegura umugabane mu rwego wo gukora no kohereza ibicuruzwa bya internet na serevisi, mu kubaka iterambere ry’ abanfurika bafite ubuzima buzira umuze.


IBIKORWA & NA ZA SEREVISI

Ikibuga nyamukuru cy’ibikorwa bya AFRIREGISTER Ni ubucuruzi bwo kuri internet icyicaro gikuru kiri I Bujumbura, mu Burundi hamwe n’amashami mu bihugu bimwe bya Afurika nk’u Rwanda, Kenya, Tchad, Sudan, RDC, Tanzania, Burkina Faso, Cote d’ivoire, Benin na Senegal.